Umunyamakuru Gloria Mukamabano wari umaze igihe akorera Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), yamaze gusezera kuri izi nshingano nyuma y’imyaka icyenda ari mu bakozi barwo.
Gloria yigaragaje cyane mu gusoma amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda, aza no kugirirwa icyizere cyo kuyobora KC2, ishami rya RBA rishinzwe imyidagaduro. Yatangiye gukorera RBA mu mpera za 2016, avuye ku bindi bitangazamakuru birimo Contact FM, Radio na TV10 ndetse na Royal TV.
Asobanura impamvu yo gusezera, Gloria yavuze ko byatewe n’icyemezo cyihariye yafashe mu buzima bwe, kigamije kumujyana mu cyerekezo gishya. Yashimangiye ko nta kibazo cyabayeho, ahubwo ari intambwe isanzwe umuntu atera mu rugendo rw’iterambere rye.
Kuri ubu, yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yasanze umugabo we usanzwe uhaba. Nubwo atatangaje neza imirimo mishya agiye gukora, yagaragaje ko atazaba akiri mu mwuga w’itangazamakuru.
Gloria yavuze ko imyaka yamaze muri RBA yamwunguye byinshi, akahakura ubumenyi n’ubunararibonye byamufashije gukura mu mwuga, anashimira amahirwe yahawe yo gukorera igihugu cye. Yibuka by’umwihariko umwaka wa 2019 ubwo yagiraga amahirwe yo kwakira Perezida wa Repubulika mu kiganiro, akabifata nk’igihe cy’ingenzi kitazibagirana mu buzima bwe bw’akazi.
Mukamabano ni umubyeyi w’abana babiri. Uretse itangazamakuru, yanigeze no kugerageza umuziki, ariko aza guhitamo gushyira imbaraga ze zose mu mwuga w’itangazamakuru.
"Mukamabano yahisemo gutangira ubuzima bushya, yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusanga umugabo we."
Discussions