Mu mezi menshi ashize, imvugo nibikorwa byo kwanga abimukira byakomeje kwiyongera muri Afurika yEpfo. Hanyuma ibyo bibazo bigeze no ku rugo rwa Kaunga Nyirenda.
Mu ntangiriro za Kamena, abagabo babiri bageze kuri Nyirenda, umunya-Malawi ukora akazi ko kwita ku busitani utuye mu gace kamwe ka Johannesburg, bamubwira amagambo amuteye ubwoba: ahite ava muri Afurika yepfo cyangwa akazicwa.
Yagize ati: Barambajije bati: Ni ryari uzava muri iki gihugu? Turashaka kongera kubaka igihugu cyacu. Niba utagiye mbere ya tariki ya 30 Kamena, uzavamo uri mu isanduku yumurambo kuko nyuma yiyo tariki nta munyamahanga numwe dukeneye.
Ibyabaye kuri Nyirenda ni igice cyikibazo gikomeje gukaza umurego cyo kwanga abimukira muri Afurika yEpfo. Mu byumweru bishize, amatsinda ategura imyigaragambyo hamwe nandi yiyita ayabarinzi babaturage (vigilantes), avuga ko imyigaragambyo yabo ikorwa mu mahoro, yateguye ibikorwa bitandukanye byagaragaye ko byakurikiwe nibitero byibasira abanyamahanga, baba abafite ibyangombwa byo kuba muri Afurika yEpfo nabatabifite.
Ayo matsinda ashinja abanyamahanga kwambura Abanyafurika yEpfo akazi, guteza ibyaha no kuremerera serivisi za Leta.
Guverinoma ya Afurika yEpfo yamaganye itariki ntarengwa yashyizweho nayo matsinda isaba abanyamahanga kuva mu gihugu, mu gihe hakomeje kwiyongera impungenge zuko hashobora kuba imvururu zikomeye mu mpera za Kamena.
Rimwe muri ayo matsinda ryitwa March & March, ryatangaje ko riteganya imyigaragambyo rusange ku wa Kabiri niba ibyo risaba bitubahirijwe. Mu byo risaba harimo kwirukana byihuse kandi ku bwinshi abanyamahanga bose badafite ibyangombwa byo kuba muri Afurika yEpfo.
Muri icyo gihe, bamwe mu bimukira bo muri Zimbabwe bagaragaye bacumbitse hanze ya Konsula ya Zimbabwe i Cape Town kubera ubwoba bwibitero byibasira abanyamahanga mbere yitariki ya 30 Kamena yari yashyizweho nayo matsinda.
Mbere yiyo myigaragambyo yari iteganyijwe, Perezida wa Afurika yEpfo Cyril Ramaphosa yaburiye abantu bose ko guverinoma itari kwihanganira umuntu uwo ari we wese uzagerageza guhungabanya umutekano wigihugu, yaba abikora binyuze mu myigaragambyo cyangwa ubundi buryo.
Ramaphosa yakomeje kwamagana ibitero byibasira abanyamahanga, avuga ko bitagaragaza ibitekerezo byabaturage ba Afurika yEpfo kandi bitanahuye na politiki ya guverinoma.
Yavuze ko ibyo bikorwa bikorwa nabantu bashaka kubyungukiramo, bakoresha ibibazo nyakuri byugarije abaturage, cyane cyane abakennye, bakabyitwikira izina rubukangurambaga bwabaturage.
Perezida yavuze kandi ko inzego zumutekano zashyizwe mu myiteguro ikomeye kugira ngo zihangane nimvururu zose zishobora kuvuka.
Abimukira bafite ubwoba bwumutekano wabo
Mu gihe umwuka mubi ukomeje kwiyongera, polisi ya Afurika yEpfo yatangaje ko yatangiye iperereza ku iyicwa ryabanyamahanga benshi mu minsi ishize.
Polisi yavuze ko abagabo babiri bakomoka muri Mozambique bishwe mu mvururu zabaye mu mpera za Gicurasi mu mujyi wa Mossel Bay, uri ku nkombe zintara ya Western Cape, aho inzu zirenga 50 zubakishijwe amabati mu gace kabatishoboye zatwitswe.
Nyuma yaho, Leta ya Mozambique yatangaje ko abaturage bayo batanu bishwe muri ibyo bitero, ivuga ko ari ibitero byatewe nurwango rwibasira abanyamahanga (xenophobia).
Discussions