LeBron James agiye gukina shampiyona ya 24 muri NBA, asezera muri Los Angeles Lakers
Umunyabigwi muri NBA LeBron James yatangaje ko atazagaruka mu ikipe ya Los Angeles Lakers, nyuma yimyaka umunani yari amaze ayikinira.
Uyu mukinnyi wimyaka 41 yamavuko agiye gukina shampiyona ya 24 muri NBA, ibintu bimugira umukinnyi umaze igihe kinini kurusha abandi muri iyi shampiyona.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, LeBron yasubije ubutumwa bwa Lakers bwamwifurizaga amahirwe masa, agira ati:
“Oya, ni njye ubashimira! Byari icyubahiro gikomeye kwambara amabara ya Lakers no kugerageza gukomeza amateka nubuhangange bwabambanjirije. Nizeye ko hari abo nateye ishema mu gihe namaze muri iyi kipe.”
Icyakora, amategeko ya NBA ateganya ko atazashobora gusinya amasezerano mashya mbere yitariki ya 6 Nyakanga, ubwo igihe cyo guhagarika gusinya amasezerano (offseason moratorium) kizaba kirangiye.
Biteganyijwe ko amakipe menshi azifuza gusinyisha LeBron James, aho Golden State Warriors iri mu makipe avugwa cyane.

Discussions