Iri serukiramuco rishya rigamije guhuza ibihugu bitatu byo muri Afurika y’Iburasirazuba birimo Uganda, u Rwanda na Kenya, mu rwego rwo guteza imbere impano z’akarere no kuzamura ubukungu bushingiye ku buhanzi n’imyidagaduro.
Biteganyijwe ko Vybz Kartel azabanza gutaramira i Kampala ku wa 1 Gicurasi 2026, mbere yo kwerekeza i Kigali, hanyuma asoze urugendo rwe i Nairobi ku wa 8 Gicurasi 2026.
Uretse Vybz Kartel uzaba ari we uyoboye iri serukiramuco, hazitabira n’abandi bahanzi barimo Charisma, Elijah Kitaka ndetse na Element Eleéeh.
Iki gitaramo gitegerejwe cyane n’abakunzi ba Dancehall mu Rwanda, dore ko Vybz Kartel ari umwe mu bahanzi bamaze imyaka irenga 20 bubaka izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga, abikesha indirimbo zirimo “Clarks”, “Fever” na “Summertime” zamugejeje ku masoko akomeye arimo Amerika n’u Burayi.
Ku Rwanda, iki gitaramo kizaba ari indi ntambwe mu gukomeza kwakira ibitaramo mpuzamahanga no gushyira Kigali ku ikarita y’imyidagaduro yo ku rwego rwo hejuru.
Discussions