Brian McGinnis, wahoze ari umusirikare w’ingabo za Marine muri Amerika, ku wa Gatatu yakuwemo ku ngufu mu nama y’abagize Inteko Ishinga Amategeko yari iri kuganira ku ntambara.
Yari ari gusakuza ubwo abapolisi barinda Capitol Hill bamukuraga mu cyumba, agira ati: “Nta muntu ushaka kujya kurwanira Israel.”
Televiziyo ya CBS News yashyize amashusho y’icyo gikorwa ku mbuga nkoranyambaga. Iyo video igaragaza McGinnis yambaye umwambaro wa gisirikare wa Marine, aterurwa n’abapolisi bamukuye hasi bakamujyana hanze y’icyumba, bafatanyije na Senateri Tim Sheehy wo muri leta ya Montana.
Nk’uko bigaragara mu makuru amwerekeye mu matora, uwo wahoze ari umusirikare uri kwiyamamaza nk’umukandida w’ishyaka Green Party ku mwanya wa senateri muri leta ya North Carolina, McGinnis yakoreye ingabo za Marine kuva mu mwaka wa 2000 kugeza mu 2004.
Discussions