Intambara hagati ya Iran ku ruhande rumwe na Amerika na Israel ku rundi irakomeje gukaza umurego ku munsi wa cyenda, aho ibitero bikomeye bikomeje kugabwa ku butaka bwa Iran ndetse n’ibihugu byo mu karere ka Gulf.
Ku wa Gatandatu nijoro, ibitero by’indege byagabwe n’ingabo za Amerika na Israel byibasiye ububiko bwa peteroli bwa Shehran buri hafi y’umurwa mukuru wa Iran, Tehran. Amashusho yafashwe n’itangazamakuru agaragaza umuriro munini n’umwotsi mwinshi wazamutse mu kirere nyuma y’icyo gitero. Ni ubwa mbere ibitero bigabwe ku bubiko bwa peteroli n’inganda ziyitunganya kuva iyi ntambara yatangira ku wa 28 Gashyantare 2026.
Ingabo za Israel zatangaje ko icyo gitero cyari kigamije ahantu zibika lisansi zivuga ko zikoreshwa n’ingabo za Iran. Kuva intambara yatangira, abantu barenga 1,300 bamaze kwicwa mu bitero bitandukanye.
Ku ruhande rwa Iran, ubuyobozi bw’icyo gihugu bwatangaje ko Amerika izishyura igiciro cy’iyi ntambara. Iran yakomeje kohereza misile na drone zigamije Israel ndetse n’ibirindiro bya gisirikare bya Amerika biri mu bihugu byo mu karere birimo Kuwait, Qatar, Saudi Arabia na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).
Perezida wa Iran Masoud Pezeshkian yavuze ko igihugu cye kidashaka gukomeza amakimbirane n’ibihugu by’abaturanyi, ariko ashimangira ko Iran izirwanaho igihe cyose izaba igabwaho ibitero.
Hagati aho, Perezida wa Amerika Donald Trump yakomeje gusaba Iran “kwishyikiriza nta mananiza”, avuga ko intambara igenda neza ku ngabo za Amerika. White House yatangaje ko ibikorwa bya gisirikare bishobora kumara hagati y’ibyumweru bine n’itandatu.
Iyi ntambara ikomeje kugira ingaruka ku bukungu bw’isi, cyane cyane ku isoko rya peteroli. Mu cyumweru kimwe gusa, igiciro cya peteroli ya Brent cyazamutseho hafi 27%, bitewe n’uko inzira y’inyanja ya Strait of Hormuz ikoreshwa mu gutwara peteroli isa n’ifunze kubera umutekano muke.
Mu gihe imirwano ikomeje, ibitero byageze no muri Libani na Iraq, aho Israel yagabye igitero mu mujyi wa Beirut kigahitana abantu bane. Abaturage benshi muri ibyo bihugu batangiye guhunga ingo zabo kubera ubwoba bw’intambara ishobora gukomeza gukwira mu karere kose.
Abasesenguzi bavuga ko niba iyi ntambara ikomeje gukaza umurego, ishobora guteza umutekano muke mu Burasirazuba bwo Hagati no kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’isi yose.
"Intambara hagati ya Iran, Amerika na Israel ikomeje gufata indi ntera ikomeye, aho ibitero byibasiye ububiko bwa peteroli bwa Tehran bwa mbere.\r\nMu gihe Iran ikomeje kwihorera, ibihugu byinshi byo mu Burasirazuba bwo Hagati birimo guhura n’ingaruka z’iyi ntambara."
Discussions