Uyu munsi wa nimugoroba i Paris, Perezida Kagame yahuye na Perezida Emmanuel Macron wu Bufaransa ku ruhande rwInama ya Nuclear Energy Summit. Baganiriye ku mibanire myiza niterambere ryibihugu byombi , ndetse banaganiriye ku mibanire numutekano mu karere, harimo nikibazo cyuko hakenewe ibikorwa bya burigihe kugira ngo ibibazo byumutekano byingenzi byakemurwe.
U Rwanda rufite intego yo kuba igihugu cyubukungu buhanitse bitarenze umwaka wa 2050. Ibyo bisaba ingufu kandi ni cyo gituma twafashe umwanzuro wo gushyira ingufu za nikereyeri (nuclear energy) mu rwego rwingenzi rwuburyo bwacu.
U Rwanda rwiyemeje gukora ibishoboka byose, kugira ngo ingufu zacu ziterambere zikoreshe ingufu za nikereyeri, kandi twizeye ko muzaba abafatanyabikorwa muri uru rugendo.” Perezida Kagame | Nuclear Energy Summit.
Discussions