Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe ingabo (Secretary of Defense), Pete Hegseth, yatangaje ko umuyobozi mushya w’ikirenga wa Iran, Mojtaba Khamenei, yakomeretse mu bitero Amerika n’Israeli bagabye kuri icyo gihugu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku cyicaro cya Pentagon ku wa Gatanu, Hegseth yavuze ko Khamenei “yakomeretse kandi bishoboka ko yangiritse ku mubiri.”
Yagize ati:
“Yasohoye itangazo ejo – ryoroshye cyane – ariko nta jwi ryari ririmo kandi nta video. Ryari itangazo ryanditse gusa.”
Umuyobozi wa Pentagon ntiyatanze ibimenyetso bishyigikira ibyo yavuze, gusaIran na yo ntiyigeze itangaza amakuru arambuye ku buzima bwa Khamenei. Abayobozi b’iki gihugu na bo ntibahise basubiza ayo magambo ya Hegseth.
Ku wa Kane, Khamenei yasohoye itangazo rye rya mbere kuva yaba umuyobozi w’ikirenga nyuma y’iyicwa rya se, Ayatollah Ali Khamenei, wishwe ku wa 28 Gashyantare ku munsi wa mbere w’ibitero Amerika na Israel bagabye kuri Iran.
Mu magambo yanditse ryasomwe kuri televiziyo ya Leta ya Iran, Khamenei yavuze ko Iran izatera ibirindiro byose bya Amerika mu karere niba bitafunzwe ako kanya, anasezeranya ko izakomeza gufunga inzira y’inyanja ya Strait of Hormuz.
Yagize ati:
“Ndashimira abarwanyi b’intwari bakomeje gukora neza muri ibi bihe igihugu cyacu kiri mu muntambara kandi kiri kugabwaho ibitero.”
Uyu muyobozi wa Iran ntabwo aragaragara mu ruhame kuva intambara yatangira.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, yari yavuze mu ntangiriro z’iki cyumweru ko “atishimiye” itorwa rya Khamenei nk’umuyobozi mushya w’ikirenga wa Iran, anagaragaza ko ashobora kugabwaho igitero cyangwa akicwa nka se.
Yagize ati ku wa Mbere:
“Sinzi niba bizamara igihe. Ntekereza ko bakoze ikosa.”
Nk’uko imibare iheruka ya Minisiteri y’Ubuzima ya Iran ibigaragaza, abantu nibura 1,444 bamaze kwicwa naho 18,551 barakomereka mu bitero bya Amerika na Israel kuva intambara yatangira mu mpera z’ukwezi gushize.
Nubwo Amerika na Israel bavuga ko bibasira abayobozi ba Iran ndetse n’ibikorwa bya gisirikare n’ibijyanye n’intwaro za nukiliyeri, Iran ivuga ko ibigo byinshi by’abasivili birimo amashuri n’ibitaro byarashwe.
Mu ijambo rye ku wa Gatanu, Hegseth yavuze ko ibitero bya Amerika na Israel byibasiye intego zirenga 15,000 muri Iran kuva ku wa 28 Gashyantare.
Yagize ati:
“Turimo kurasa no gusenya misile bagifite, ariko icy’ingenzi ni uko tutabemerera kongera kuzikora.
Inganda zabo, ibigo bya gisirikare, n’ibigo by’ubushakashatsi mu bya gisirikare – byararimbuwe. Bari kwiheba kandi bihishe munsi y’ubutaka, bafite ubwoba. Ibyo ni byo imbeba zikora.”
Mbere kuri uwo wa Gatanu, Perezida wa Iran Masoud Pezeshkian n’umuyobozi ukomeye mu by’umutekano Ali Larijani bagaragaye mu myigaragambyo rusange ya al-Quds Day yabereye i Tehran.
Mohamad Elmasry, umwarimu muri Doha Institute for Graduate Studies, yavuze ko amagambo ya Hegseth yari agamije cyane abaturage ba Amerika.
Yagize ati:
“Hegseth aragerageza kugaragaza icyizere n’intsinzi, ashaka gutuza abaturage ba Amerika.”
Yongeyeho ko ubushakashatsi buheruka bwerekana ko Abanyamerika benshi batishimiye intambara iri muri Iran.
Ati:
“ Abantu barimo kubona ibiciro bya lisansi bizamuka. Noneho n’abasirikare ba Amerika barimo gupfa… bityo Hegseth na Trump baragerageza kugaragaza icyizere.”
Discussions