Ibi yabivuze ku wa Gatatu, ariko anashimangira ko icyemezo cyafashwe n’Urwego rwa CAF rushinzwe kwakira ubujurire (Appeal Board) cyo guha igikombe Morocco cyari gikwiye, nyuma yo kwemera ubujurire bw’icyo gihugu ku byabereye ku mukino wa nyuma wabaye ku wa 18 Mutarama.
Senegal yari yatsinze uwo mukino wabereye i Rabat igitego 1-0, ariko iza gusohoka mu kibuga iminota 14 mu gusoza umukino isanzwe mu rwego rwo kwamagana penaliti yahawe Morocco. Nyuma yagarutse mu kibuga maze itsinda mu minota y’inyongera.
Nubwo ubujurire bwa mbere bwa Morocco bwari bwaranzwe n’Urwego rwa CAF rushinzwe imyitwarire (Disciplinary Board), Urwego rw’Ubujurire rwaje gusanga Senegal yararenze ku mategeko y’irushanwa isohoka mu kibuga, bityo igikombe kigahabwa Morocco.
Mu butumwa bwamashusho , Motsepe yagize ati:
“Ibi byabereye ku mukino wa nyuma byanteye agahinda gakomeye. Byasubije inyuma imbaraga CAF imaze imyaka myinshi ishyira mu kubaka ubunyangamugayo, icyubahiro, imyitwarire myiza n’icyizere mu mikino yacu.”
Yakomeje avuga ko hakiri ibibazo by’ukutizerana n’amakenga mu mupira w’amaguru muri Afurika, nubwo hari intambwe yatewe kuva yaba Perezida wa CAF.
Kubahiriza icyubahiro n’ubunyangamugayo
Motsepe yasobanuye ko inzego za CAF zifata ibyemezo (Disciplinary Board na Appeal Board) zigenga, kandi zigizwe n’abanyamategeko b’inzobere batoranyijwe ku bufatanye n’ibihugu bigize CAF.
Yagize ati:
“Ni ingenzi ko ibyemezo by’izi nzego byubahwa kandi bikizerewe. Iyo urebye abazigize, usangamo abanyamategeko n’abacamanza b’inararibonye muri Afurika.”
Gusa yemeye ko hakiri ikibazo cy’imyumvire y’abantu ku bunyangamugayo bw’iyi mikino, anasobanura ko ari ikibazo kigihari gikomeje gukorwaho.
Nta gihugu kigomba guhabwa amahirwe aruta ibindi
Motsepe, watorewe kuyobora CAF mu 2021 akaza kongera gutorerwa manda nshya umwaka ushize, yavuze ko CAF ishyize imbere imikino iboneye (fair play) kandi ihakana ko hari igihugu gihabwa amahirwe yihariye, nubwo hari abakeka ko Morocco ifite ijambo rikomeye mu mupira wa Afurika.
Yanavuze ko Senegal ishobora kujurira, kandi ko buri gihugu mu bihugu 54 bigize CAF gifite uburenganzira bwo kujurira.
Yongeyeho ati:
“Nta gihugu na kimwe muri Afurika kizigera gihabwa amahirwe aruta ay’ibindi. Tuzubahiriza kandi twubahe ibyemezo bizafatwa ku rwego rwo hejuru.”
Discussions