U Rwanda ruri mu myiteguro ikomeye yo kwakira irushanwa mpuzamahanga rya FIFA Series 2026, irushanwa ritegurwa na FIFA rigamije guhuza amakipe y’ibihugu atandukanye ku isi, cyane cyane atabona amahirwe yo gukina n’amakipe akomeye ku rwego mpuzamahanga
Iri rushanwa rizaba mu gihe cy’ikiruhuko mpuzamahanga cya FIFA (FIFA international window), rikazahuza amakipe 48 aturutse mu migabane yose uko ari itandatu igize umuryango w’umupira w’amaguru ku isi. Aya makipe azagabanywa mu matsinda 12, buri tsinda rikazaba rigizwe n’amakipe 4 azahurira mu gihugu kimwe.
U Rwanda rwatoranyijwe kwakira amatsinda abiri muri aya 12, ibintu bigaragaza icyizere FIFA ifitiye ubushobozi bw’igihugu mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga. Imikino izabera cyane cyane kuri Amahoro Stadium ndetse n’ibindi bibuga byujuje ibisabwa.
Mu matsinda azabera mu Rwanda, hazitabira amakipe arimo u Rwanda (Amavubi), Kenya, Estonia na Grenada mu itsinda rimwe, mu gihe irindi tsinda rizaba rigizwe na Tanzania, Liechtenstein, Macau na Aruba.
Ku ikipe y’igihugu, Amavubi, iri rushanwa ni amahirwe akomeye yo kwipima n’amakipe atandukanye atari ayo muri Afurika gusa. Ni inshuro nke cyane Amavubi abona amahirwe yo gukina n’amakipe aturuka ku yindi migabane, bityo bikazafasha abakinnyi kongera ubunararibonye ndetse no kwiyongera ku rutonde rwa FIFA.
Mu gihe habura igihe gito ngo iri rushanwa ritangire, amaso y’abakunzi b’umupira w’amaguru yose arahanzwe ku Rwanda. FIFA Series 2026 ishobora kuba intambwe ikomeye mu guteza imbere umupira w’amaguru mu gihugu no kongera izina ry’u Rwanda ku ikarita y’isi mu bijyanye n’imikino.
Discussions