Uyu musore ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step Devo Team yitwaye neza muri aka gace kari kagoye, karimo imisozi n’imihanda inyura ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, abasha gusiga abo bari bahanganye mu bilometero bya nyuma, agera ku murongo wa nyuma ari uwa mbere.
Ni etape yaranzwe n’isiganwa rikomeye kuva ku itangira, aho abakinnyi batandukanye bagerageje gusohoka mu gikundi (breakaway), ariko mu bilometero bya nyuma, igikundi cy’abakomeye cyongera gufatana, mbere y’uko De Clercq akoresha imbaraga ze mu gusoreza i Rubavu.
Hagati aho, Umudage Moritz Kretschy ukinira ikipe ya Israel–Premier Tech Academy (NSN) ni we wakomeje kwambara umwambaro w’umuhondo, uhabwa uyoboye urutonde rusange (General Classification), nyuma yo kwitwara neza muri etape zabanje.
Intsinzi ya De Clercq itumye izina rye rikomeza kuvugwa muri iri siganwa riri gukinwa ku nshuro ya 18, rikomeje gukurikirwa n’imbaga y’abafana hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko mu Ntara y’Iburengerazuba.
Tour du Rwanda 2026 irakomeza n’utundi duce duteganyijwe mu minsi iri imbere, aho amasiganwa akomeje gufata indi ntera mu guhatanira umwambaro w’umuhondo ndetse n’indi myambaro itandukanye ihabwa abitwaye neza mu byiciro binyuranye.
"Umukinnyi w’Umubiligi, Mathijs De Clercq, ni we wegukanye Agace ka Kane ka Tour du Rwanda kasorejwe mu Karere ka Rubavu, nyuma yo guhagurukira i Karongi ku ntera y’ibilometero 127,2."
Discussions