Amb.Olivier nduhungirehe yongeye gushimangira uruhare rwamahanga muri genocide yakorewe abatutsi
Ibi yabigarutseho mugikorwa cyo kwibuka kurwego rwakarere ka kicukiro
cyabereyo kurwibutso rwa nyanza ya kicukiro, minisitiri yagize ati
“ nubwo genocide yakorewe abatutsi yakozwe nabanyarwanda igakorerwa abanyarwanda, ariko umuryango mpuzamahanga wayigizemo uruhare rukomeye cyane cyane ababiligi.
Abasirikare bababirigi bataye abatutsi baragenda ubwo zahabwaga amategeko yo kuva muri eto kicukiro zigacyura imbwa zabo kandi interahamwe ziri kumuryango nimihoro ndetse nizindi ntwaro ati “nukubashyikiriza abicanyi ngo babice”
Yongeye ho ko kandi kwibuka ari ugushimangira uruhare rwamahanga muri genocide mu rwanda
“ ati uhereye kubukoroni aho ingengabitekerezo yatangiye no mugihe cya genocide na nyuma yaho”
Yongeye kandi gushima gen Lomeo Daler wohereje fax mumuryango wabibumbye aburira umuryango wabibumbye ibyintwaro zari zibitse i kigali zari izo kwica abatutsi ariko bararuca bararumira.
Muteteri beatha mubuhamya yatanze ubuhamya ahera kuburyo bari babayeho mukagarama.
Yavuzeko iminsi myinshi bararaga muri paloise mbere ya genocide kubera umutekano muke.
Ati “ kwitaliki 7 umubyeyi wanjye yakoraga muri bralirwa, indege ihanuka yaratubeiye ngo akacu kashobotse niko kutubyutsa turambara turasenga maze tuva murugo twerekeza muri eto kuko bavugaga ko hari ubuhungiro bwingabo za minuar.
Ingabo zaje kugenda abantu bakwirwa imishwaro gusa interahamwe zari hanze zitegereje ko ingabo zigenda.
Ninako byagenze kuko zaragiye abantu barasohoka bakwirwa imishwaro zitangira kwica.
Umuyobozi wumugi wa kigali mubutumwa yatanze yagarutse kumateka yumusozi wa nyanza ya kicukiro.
Yongeyeho ko umusozi wa nyanza wa kicukiro ubitse amateka yabishwe bavanywe kuri eto kicukiro baje kuhicirwa.
Ibibazo n'ibitekerezo