Pope Leo XIV ku wa Mbere yatangiye uruzinduko rukomeye muri Algeria, aho yasabye abantu imbabazi mu ijambo yavugiye mu rwego rwo kuzirikana abaguye mu ntambara yo kwigenga igihugu ku Bufaransa. Uru ruzinduko ni rwo rwa mbere umushumba wa Kiliziya Gatolika agiriye muri iki gihugu gifite abayisilamu benshi, kandi  rushobora rwashoboraga guhungabanywanamagambo yavuzwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, wamunenze kubera uko ahagaze ku ntambara ya Iran.

Pope Leo XIV ku wa Mbere yatangiye urwo ruzinduko rukomeye muri Alijeriya, ari bwo bwa mbere umupapa agiriye muri iki gihugu gifite abayisilamu benshi.

Perezida wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune, yakiriye Papa akigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Algiers, mbere y’uko bagirana ibiganiro byemewe ku biro bya Perezida i El Mouradia.

Uyu mupapa ukomoka muri Amerika yatangiye uruzinduko rwe asaba imbabazi, mu ijambo yavugiye ku rwibutso rw’abaguye ku rugamba rwo kwigenga kwa Alijeriya ku Bufaransa (1954–1962).
Yagize ati:
“Aha hantu, nimucyo twibuke ko Imana ishaka amahoro kuri buri gihugu. Aya mahoro adufasha kureba ahazaza dufite umutima wiyunze, ashoboka gusa binyuze mu mbabazi.”

Aya magambo ya Papa aje mu gihe umubano hagati ya Alijeriya n’Ubufaransa ukomeje kuzamo agatotsi,  mugihe kandi aherutse guhura na Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, i Vatican.