Iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, ahibutswe abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazira kwanga gushyigikira umugambi wo kurimbura Abatutsi.


Perezida wa Sena, Dr Kalinda François-Xavier, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umusaruro w’amateka mabi yaranze igihugu, by’umwihariko politiki zashingiye ku ivanguramoko n’amacakubiri.
Yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’imiyoborere mibi n’amateka mabi yaciyemo ibice Abanyarwanda, aho ubuyobozi bwabanje bwashyize imbere irondabwoko.”


Yakomeje ashimangira ko kwibuka ari ingenzi kuko bifasha kugaragaza ukuri kw’amateka no guhangana n’abahakana cyangwa abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean-Damascène Bizimana, yagarutse ku mateka y’imiyoborere mibi yaranzwe n’urwango n’irondabwoko, agaragaza ko byimakajwe mu butegetsi bwabanje, bituma igihugu kijya mu bihe bibi byagejeje kuri Jenoside.
Yasabye abanyapolitiki n’urubyiruko kwigira kuri ayo mateka, bakirinda imvugo z’urwango ndetse bagaharanira kubaka igihugu gishingiye ku bumwe n’ubwiyunge.


Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, Dr Frank Habineza, yavuze ko abanyapolitiki bishwe muri Jenoside bagaragaje ubutwari bwo kurwanya akarengane no guharanira uburenganzira bwa bose.


Yashimangiye ko nubwo imitwe ya politiki itavuga rumwe kuri byose, igomba gukorera hamwe mu nyungu z’igihugu no kwirinda ibikorwa byasubiza u Rwanda mu mateka mabi.


Abitabiriye iki gikorwa bose bashimangiye ko hakenewe imbaraga zihuriweho mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gukomeza kwigisha amateka, cyane cyane urubyiruko, kugira ngo u Rwanda rukomeze inzira y’ubumwe n’iterambere.


Nubwo icyumweru cy’Icyunamo cyasojwe, ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizakomeza mu gihe cy’iminsi 100, hibandwa ku kuzirikana amateka no gukomeza kubaka ejo hazaza hatarangwamo amacakubiri.