IKIPE YA APR BBC YISANZE MURI CONFERENCE YA KARAHARI MURI BAL
Ikipe ya APR BBC yo mu Rwanda yashyizwe muri Conference ya Kalahari mu mikino ya Basketball Africa League (BAL) 2026.
Iyi conference izabera muri Afurika y’Epfo, mu mujyi wa Pretoria, kuva tariki ya 27 Werurwe kugeza ku ya 5 Mata 2026.
APR BBC iri mu itsinda rikomeye rihuriyemo amakipe akomeye ku mugabane wa Afurika arimo:
Johannesburg Giants yo muri Afurika y’Epfo, izaba iri mu rugo.
Al Ahli Libya, yegukanye igikombe cya BAL umwaka ushize.
Dar City yo muri Tanzania, nayo igeze ku mukino wa nyuma wa conference bwa mbere mu mateka yayo.
Nairobi City Thunder yo muri Kenya, yari yarakiniye i Kigali umwaka ushize.
Petro de Luanda yo muri Angola, yatsinze APR BBC muri ½ (½ finale) mu mwaka ushize.
Hari indi conference izabera muri Rabat, muri Maroc, izwi nka Sahara Conference, izaba irimo amakipe arimo:
FUS Rabat
Al Ahli
Ville de Dakar
JCA Kings
Club Africain
Maktown Flyers
Aya makipe yose azahatana ashaka imyanya 8 izabemerera kuza i Kigali mu mikino ya nyuma ya Playoffs ya BAL 2026.
APR BBC igiye guhura n’akazi gakomeye, ariko ikomeje kwitwara neza ku rwego rwa Afurika, ikaba izagerageza kongera kwandika amateka mashya muri iri rushanwa rikomeye.
Ibibazo n'ibitekerezo