nyuma y’iminsi mike Perezida Bassirou Diomaye Faye amukuye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe. Ibi bibaye mu gihe amakimbirane hagati yabo bombi, bahoze ari inshuti za hafi muri politiki, agenda yiyongera.
Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, ku wa Gatanu ushize yirukanye Ousmane Sonko anasesa guverinoma yose nyuma y’amezi menshi y’ubushyamirane bwa politiki.
Itorwa rya Sonko nk’Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko rije nyuma y’umunsi umwe Faye ashyizeho umuhanga mu by’ubukungu Ahmadou Al Aminou wahoze akorera banki nkuru y’akarere, nk’Umuyobozi mushya wa Guverinoma (Minisitiri w’Intebe).
Senegal iri mu bibazo bikomeye by’ubukungu kubera umwenda munini ungana na 132% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP). Igihe Faye na Sonko bageraga ku butegetsi mu 2024, bashinje ubutegetsi bwa former Perezida Macky Sall guhisha igice cy’umwenda w’igihugu, ibintu byatumye gahunda y’imfashanyo ya miliyari 1.8 z’amadolari ya IMF ihagarikwa.
Mu by’ukuri, Faye yafashijwe cyane kugera ku butegetsi na Sonko, wari umujyanama n’umufatanyabikorwa we wa hafi. Abenshi bavuga ko Sonko ari we wari kuba Perezida iyo aza kuba yemerewe kwiyamamaza, ariko yari yarabujijwe kubera icyaha cyo gusebanya (defamation conviction).
Mu mezi ashize, aba bagabo bombi batangiye kutavuga rumwe cyane cyane ku buryo bwo gukemura ikibazo cy’umwenda wa leta. Perezida Faye ashaka kugirana ibiganiro bishya na IMF kugira ngo Senegal ibone indi gahunda y’imfashanyo, mu gihe Sonko ashaka ko igihugu cyikemurira ibibazo cyisunze ubushobozi bwacyo aho kwishingikiriza ku mahanga.
Ishyaka ryabo rya Pastef ryatsinze amatora ya 2024 mu cyiciro cya mbere, basezeranya abaturage impinduka muri politiki, kurwanya ruswa no kuzahura ubukungu bwari bumaze gusubira inyuma.
Sonko yari afite abayoboke benshi cyane cyane mu rubyiruko rwa Senegal rutishimiye ubuzima rwariho mbere y’amatora ya 2024. Ariko nubwo Sonko akunzwe cyane, ububasha nyabwo buri mu maboko ya Perezida Faye, kuko Perezida afite uburenganzira bwo kwirukana Minisitiri w’Intebe igihe ashakiye akoresheje itegeko rya perezida.
Nyuma yo gutorerwa kuba umudepite mu matora y’abadepite yo mu Ugushyingo 2024, Sonko yari yasabye ko uwo mwanya uhagarikwa by’agateganyo ubwo Faye yamugiraga Minisitiri w’Intebe nyuma yo gutsinda amatora ya perezida.
Ku Cyumweru, El Malick Ndiaye wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko kandi akaba inshuti ya hafi ya Sonko, yeguye kuri uwo mwanya, ibintu byahaye Sonko amahirwe yo kuba Perezida w’Inteko. Ishyaka Pastef rifite ubwiganze bukomeye mu Nteko Ishinga Amategeko, rifite abadepite 130 muri 165.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi babyamaganye cyane. Aissata Tall Sall uyoboye ihuriro rikomeye ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yavuze ko ibi ari “ihirika ry’inzego z’igihugu” ritegurwa n’ubutegetsi buriho kugira ngo rishyire igitutu ku bandi.
Ibibazo n'ibitekerezo