Ubukwe bwari buteganyijwe kubera muri Leta ya Imo muri Nigeria bwahagaritswe nyuma y’uko umukwe abonye ifoto ishaje ku mbuga nkoranyambaga y’umukunzi we agaragara anywa urumogi ruzwi nka “Canadian Loud”.

Nk’uko amakuru abitangaza, umukwe yabonye iyo foto ubwo yarimo areba amafoto n’ibyo umukunzi we yashyize kuri Facebook mu minsi mike mbere y’ubukwe.

Ibyo byateje umwuka mubi hagati y’imiryango y’impande zombi. Habayeho impaka nyinshi ariko ntibashoboye kumvikana mbere y’umunsi w’ubukwe.

Umugeni yasobanuye ko iyo foto yari iyo mu bihe byashize kandi ko yahindutse. Yasabye umukwe kumurebera ku buzima abayemo ubu aho gucira urubanza amakosa yakoze mbere.

Nubwo yabimusabye, umukwe yanze gukomeza gahunda yo gushyingiranwa.

Abagize imiryango yombi bagerageje gukemura icyo kibazo no kubunga, ariko ntibyashobotse. Amaherezo ubukwe burasubikwa burahagarikwa burundu.