Kimwe mu bitekerezo byubugambanyi byamamaye cyane kivuga ko ikirango (logo) cyemewe cyigikombe cyisi cya FIFA 2026 gihishura ikipe izatwara igikombe,
Abacyemera bavuga ko amabara yakoreshejwe ku birango byigikombe cyisi cya 2014, 2018 na 2022 yahuriranaga neza namabara yimyambaro yibihugu byaje gutwara icyo gikombe.
Icyo bavuga kuri 2026:
Hashingiwe ku mabara agaragara muri logo ya 2026—umutuku, icyatsi nubururu—abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi batekereje ko Portugal yamaze kugenwa kuzegukana Igikombe cyisi.
Ukuri kwabyo:
Abashushanya iyo logo hamwe na FIFA bavuga ko iyo logo yoroshye kandi ishobora gukoreshwa mu buryo butandukanye yakozwe gusa kugira ngo ibe urubuga rworoshye rushobora guhindurwaho ibishushanyo bitandukanyev(blank canvas), bityo buri mujyi mu mijyi 16 izakira imikino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexico na Canada ukabasha kuyihuza numuco nibiranga uwo mujyi. Bityo rero, iyo logo nta butumwa ihishe buvuga ikipe izatwara Igikombe cyisi cya 2026.
Nkuko babivuga, iyo usubije amaso inyuma ukareba amabara yakoreshejwe mu Gikombe cyIsi cya 2014, 2018 na 2022, usanga hari amabara bavuga ko yahuraga nayibihugu byaje gutwara ibikombe.
Bahereye kuri ibyo bavuga ko logo ya FIFA World Cup 2026, igaragaramo cyane amabara umutuku, icyatsi nubururu, ishobora kuba ari ubutumwa buvuga ko Portugal ari yo izatwara Igikombe cyIsi cya 2026.
Ibi byatumye ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwira amashusho namavidewo menshi asesengura ayo mabara, bamwe bakavuga ko Cristiano Ronaldo ashobora kurangiza umwuga we atwaye Igikombe cyisi.
FIFA yasobanuye ko logo ya 2026 yakozwe mu buryo bworoshye kugira ngo ishobore guhindurwa no gukoreshwa nimijyi yose 16 izakira imikino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexico na Canada.
Ni yo mpamvu buri mujyi uzakira imikino uzagira version yawo ya logo irimo ibimenyetso numuco byuwo mujyi.
Abashushanyije iyo logo bavuga ko nta butumwa bwihishe buyirimo bwerekana ikipe izatwara igikombe.
Kuki abantu bakunda bene izi theory?
Abahanga mu mitekerereze bavuga ko abantu bakunda gushaka aho ibintu bihurira, kabone niyo nta sano bifitanye.
Iyo ibintu bibaye rimwe cyangwa kabiri, hari abahita bumva ko ari ikimenyetso cyuko hari gahunda yihishe inyuma yabyo.
Imbuga nkoranyambaga na zo zituma bene izi nkuru zikwirakwira vuba, kuko zikurura amatsiko nimpaka nyinshi.
Ese Portugal yaba ifite amahirwe?
Nubwo benshi bahuza amabara ya logo na Portugal, ibyo ntibisobanura ko ari yo izatwara Igikombe cyIsi.
Portugal ni imwe mu makipe akomeye ashobora guhatanira igikombe kubera ubunararibonye nabakinnyi ifite, ariko amahirwe yo gutwara Igikombe cyIsi azagenwa nuko izitwara mu kibuga, aho izahangana andi makipe akomeye arimo u Bufaransa, Espagne, Argentine, u Bwongereza, Brazil nandi.
Ibibazo n'ibitekerezo