Ubushakashatsi bushya bwakozwe nikigo cyubushakashatsi cya Ebuteli ku bufatanye na GeoPoll, bwagaragaje ko 58% byabanye-Congo bemera ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu nzira itari yo.

Iyi raporo yasohotse ku wa 28 Kamena 2026, igaragaza ko imibereho yabaturage ikomeje kuzahazwa nizamuka ryibiciro, ubushomeri, ubukene ndetse numutekano muke, cyane cyane mu burasirazuba bwigihugu.

Abaturage banenga uko igihugu gihagaze

Ubushakashatsi bwerekana ko umubare wabavuga ko igihugu kiri mu nzira itari yo wazamutse uva kuri 49% muri Mata 2024, ugera kuri 61% mu Ukuboza 2024, mbere yo kugabanukaho gato ukagera kuri 58% muri Werurwe 2026.

Abenshi mu babajijwe bavuga ko ubukungu bwifashe nabi, aho 52% basanga uko igihugu gihagaze mu rwego rwubukungu ari bibi cyangwa bibi cyane.

Nanone, 70% bavuga ko ubukene bwiyongereye aho batuye, mu gihe 71% bavuga ko ubushomeri bwakomeje kuzamuka.

Ubushakashatsi bugaragaza kandi ko 42% byabaturage bavuga ko ubushobozi bwabo bwo kugura ibikenerwa bwagabanutse, cyane cyane mu ntara zirimo Nord-Kivu, Ituri na Sud-Ubangi, aho umutekano muke ukomeje guhungabanya ubuzima nubucuruzi.
 

Abashakashatsi bavuga ko ibi bishobora gusobanurwa nuko abaturage batandukanya umuntu uyobora igihugu ninzego za Leta, bakumva ibibazo byinshi biterwa nimikorere yizo nzego aho kubishyira kuri Perezida wenyine.

Inzego za Leta ziracyanengwa

Raporo igaragaza ko abaturage babona Guverinoma ari urwego rufite ruswa nyinshi, ikurikiwe nubutabera ndetse nInteko Ishinga Amategeko.

Mu gihe abaturage batagaragaza icyizere gikomeye mu nzego za Leta, ibitangazamakuru ni byo byaje ku isonga mu nzego zifitiwe icyizere, bikurikirwa ningabo za FARDC, amadini nimiryango itegamiye kuri Leta.

Ku rundi ruhande, amashyaka ya politiki ni yo afite icyizere gike cyane, aho Abanye-Congo batandatu kuri 10 bavuga ko batayizera.

 

Mu burasirazuba bwa Congo, ibikorwa byumutwe wa AFC/M23 nibitero bya ADF bikomeje guteza umutekano muke.

Nubwo Guverinoma ikomeje ibikorwa bya gisirikare, 70% byababajijwe bavuga ko ikibazo cyakemurwa neza hakoreshejwe ibiganiro, imishyikirano ningamba za dipolomasi, aho gukomeza intambara gusa.

 

Raporo igaragaza ko 64% byAbanye-Congo bemera ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishobora kugira uruhare mu gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

Ni mu gihe 72% byabaturage bavuga ko bafitiye Amerika icyizere, mu gihe u Rwanda ari rwo rufite icyizere gito cyane, aho rwagize 11% gusa. ibi ariko bigashingira kukubogama kurang Leta zunze ubumwe za AMERICA muri kino kibazo kuko isa nkiyafashe uruhande  ndetse igakomeza gufatira urwanda ibihano, byose bidindiza  inzira yamahoro

Umusozo