Nate Ament azahagararira Visit Rwanda ku rwego mpuzamahanga, anafashe kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda, umuco warwo, amateka, iterambere rya siporo ndetse n’amahirwe igihugu gifite, abigeza ku bantu bo hirya no hino ku isi.
Ament, wavukiye mu muryango ufite inkomoko mu Rwanda kandi uhorana ishema ry’inkomoko ye, amaze kwigaragaza nk’umwe mu bakinnyi bakiri bato bafite impano idasanzwe muri Basketball. Mu gihe atangiye urugendo rwe muri NBA, yinjiye muri ubu bufatanye na Visit Rwanda mu gihe cy’ingenzi cyane mu mwuga we, azanye inkuru y’ubwitange, kwihangana no kugera ku nzozi, ishobora kubera urugero urubyiruko rwo mu Rwanda n’urwo ku isi hose.
Ubu bufatanye bwubakiye ku bikorwa bimaze imyaka bikorwa na Visit Rwanda, byo gukoresha siporo nk’inzira yo kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga. Binyuze mu bufatanye n’amakipe n’imiryango ikomeye ya siporo ku isi, harimo Atlético de Madrid, Paris Saint-Germain (PSG), LA Clippers, LA Rams, ndetse na Basketball Africa League (BAL), irushanwa ryashinzwe na NBA kandi u Rwanda rwakiriye kuva ku mikino ya mbere ya nyuma yabaye mu 2021, igihugu cyakomeje kwigaragaza nk’ahantu heza ho gusura, gushoramo imari, guteza imbere umuco no kuzamura impano.
Nate Ament na we yavuze ko:
“Guhagararira u Rwanda ni ikintu gifite agaciro gakomeye kuri njye. U Rwanda ni igice cy’ubuzima bwanjye, kandi nishimiye gusangiza isi iyo nkomoko mu gihe ntangiye urugendo rwanjye muri NBA. Binyuze muri ubu bufatanye, nizeye ko nzatera urubyiruko kwizera ko rushobora kugera ku nzozi zarwo aho rwaturuka hose, ndetse no kumenyekanisha ubwiza bw’u Rwanda, abaturage barwo, umuco warwo n’ibindi byose bituma iki gihugu kiba cyihariye.
Ibibazo n'ibitekerezo