Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira Thierry yatangaje ko dosiye iregwamo Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza yoherejwe mu Bushinjacyaha tariki 29 Kamena 2026
Akekwaho ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gukoresha ibiyobyabwenge.
Umuhanzi akaba n\'umucuranzi, Iradukunda Aimable wamenyekanye nka Yugi Umukaraza aherutse gutabwa muri yombi, aho akurikiranyweho gusambanya ku gahato umunyamideli Mbabazi Shadia wamenyekanye nka Shaddyboo.
Yugi Umukaraza ni muntu ki?
Nubwo izina rye ritari rimaze igihe kinini rimenyerewe mu ruganda rw’umuziki nyarwanda, Yugi Umukaraza ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka bahabwa amahirwe yo kuzagira izina rikomeye mu muziki.
Amazina ye nyakuri ni Iradukunda Aimable. Uretse kuba ari umuhanzi, asanzwe ari n’umwarimu wigisha mu Ishuri rya Rwanda School of Creative Arts and Music (RSCAM), ryahoze rizwi nka Nyundo Music School, riherereye mu Karere ka Muhanga.
Yugi ni umwe mu barangije amasomo muri iri shuri mu mwaka wa 2018, mu cyiciro kimwe n’abahanzi barimo Kenny Sol. Nyuma yo kurangiza amasomo ye, yakomeje gukorera muri iri shuri aho yigisha cyane cyane kuvuza ingoma n\'ibijyanye n\'umuziki.
Mu bihe bitandukanye, Yugi yagiye agaragaza ko umuziki atawufata nk’ibyo kwishimisha gusa, ahubwo ko ari umwuga n’ubuzima bwe bwa buri munsi.
Mu rugendo rwe nk’umuhanzi, Yugi Umukaraza amaze gushyira hanze indirimbo nke ariko zamufashije gutangira kwigaragaza mu ruhando rw’umuziki.
Yatangiye kumenyekana binyuze mu ndirimbo yise “Higher”, nyuma akurikizaho “Location”, mbere yo gutangira umwaka wa 2025 ashyira hanze “Cheers”, indirimbo yakoranye n’umuraperi Ish Kevin.
Iyi mikoranire na Ish Kevin ni imwe mu yatumye benshi batangira gukurikirana ibikorwa bye, cyane ko aba bombi bagaragaye kenshi bakorana ndetse Yugi akagaragaza ko Ish Kevin ari umwe mu bantu bamufasha cyane mu rugendo rwe rw’umuziki.
Yugi Umukaraza akora umuziki wa Afro-Fusion, injyana ahuza n’amajwi ndetse n’imiririmbire ishingiye ku njyana gakondo nyarwanda rimwe na rimwe.
Abakurikiranira hafi umuziki nyarwanda bavuga ko afite impano mu kuririmba no gucuranga, ibintu byatumye bamwe batangira kumubonamo umwe mu bahanzi bashobora kuzagira uruhare rukomeye mu muziki mu myaka iri imbere.
Mu bihe byashize, Yugi yari yaratangaje ko yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki kuva yatangira gushyira hanze ibihangano bye, ibintu yavuze ko byamuhaye imbaraga zo gukora cyane no gukomeza kubaka izina rye.
Ibibazo n'ibitekerezo