Ibitaro yavukiyemo byahise bihinduka nkahasurwa nabasengera, aho abantu baturukaga hirya no hino muri ako gace baza kureba uwo mwana, bemeza ko ari ikimenyetso kidasanzwe.
Abenshi bahise bamuhuza nimyemerere cyAbahindu. Mu myemerere yabo, Brahma, umwe mu mana zizwi cyane, akunze gushushanywa afite amaboko ane. Ibyo byatumye hari abemera ko kuba uwo mwana yavukanye ingingo zumubiri ziyongereye atari impanuka, ahubwo ari ikimenyetso cyImana.
Umwe mu bagize umuryango wuwo mwana yabwiye televiziyo yo muri ako gace ko igihe yavukaga batabanje gusobanukirwa nibyo babonaga. Yavuze ko abaforomo babibonaga nkubumuga bukomeye, ariko umuryango we wabifashe nkigitangaza cyImana, bavuga ko uwo mwana ari impano yImana kuko mu muco wAbahindu imana nyinshi zigaragazwa zifite amaboko cyangwa amaguru arenze asanzwe.
Inkuru yuwo mwana yahise ikwira hose, irenga umudugudu yavukiyemo. Umusaza wimyaka 67 witwa Chukka Rao yavuze ko yabanje kutabyemera, ariko nyuma yo kumva abantu benshi babivuga no kubona amafoto yuwo mwana, yemeye ko ari ibintu bitangaje cyane.
Icyakora, ubwinshi bwabantu bagiye kureba uwo mwana bwateje ibibazo. Polisi yavuze ko byagoye kugenzura imbaga yari yakomeje kwiyongera. Umuvugizi wa polisi yavuze ko atemera ko uwo mwana ari igitangaza cyImana, ahubwo ko afite ubumuga yavukanye. Yongeyeho ko abantu amagana bari hanze yibitaro bariraga, abandi basenga cyangwa bakambika aho hafi, ndetse bamwe batangiye kugira ubwoba bakeka ko uwo mwana ari ikimenyetso cyimperuka yisi.
Ku ruhande rwabaganga, ibisobanuro birasobanutse. Bavuga ko ayo maboko namaguru yinyongera yatewe nuburwayi abana bavukana, aho impanga zari zifatanye mu nda ya nyina zitabashije gutandukana neza, bityo imwe igasigara idakuze neza, ibice byayo bikaguma bifatanye numubiri wundi mwana.
Nubwo abaganga basobanura uko byagenze mu buryo bwa siyansi, umuryango wuwo mwana uvuga ko wishimiye cyane umwana wabo, kandi ukomeza kumufata nkimpano yImana ndetse ukamubona nkuhagarariye Brahma, Imana bavuga ko ifite amaboko menshi.
Ibibazo n'ibitekerezo