Ashton small (Kagarara) Yishimiye Bwa Mbere Kugenda muri Private Jet Ari Kumwe na Ashton Hall mu Rugendo ruzenguruka Afurika
Umunyarwenya Ashton Small uzwi nka Kagarara yavuze ko yagize ibyishimo byinshi nyuma yo kugendera bwa mbere mu ndege bwite (private jet), mu rugendo ari gukorana na Ashton Hall ruzenguruka ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.
Aba bombi bageze mu mujyi wa Lagos muri Nigeria mu ijoro ryo ku wa 4 Nyakanga 2026, nyuma yo kuva muri Cameroon bakomereza muri iki gihugu.
Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Kagarara yavuze ko kudendera bwambere muri
private jet byamusize atunguwe cyane. Yagaragaje ko atari asanzwe azi ko umuntu ashobora kugenda mu ndege irimo abantu bake gusa kandi ifite umutekano n'uburyo bwiza bwo gutemberamo.
Yavuze ko urugendo rwabo rugenda neza, aho Ashton Hall n'itsinda rye ari bo bishyura ibijyanye n'icumbi, amafunguro ndetse n'ingendo zose bakora mu bihugu basura, ibintu avuga ko byatumye yumva yitaweho mu buryo budasanzwe.
Kagarara yanavuze ko Ashton Hall atakimufata nk'inshuti isanzwe, ahubwo ko yabaye nk'umuvandimwe we. Yashimye uburyo amwubaha kandi akamwitaho, avuga ko ari imyitwarire itandukanye n'iyo yigeze kubona ku bandi bantu bakoranye mbere.
Ku bijyanye n'amakuru amaze iminsi avugwa ko Ashton Hall ashobora kuzamugurira imodoka ndetse akanamujyana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kagarara yavuze ko izo gahunda zikiriho nubwo zitarashyirwa mu bikorwa. Yasobanuye ko urugendo rwo kujya muri Amerika rugamije gusura no gutembera, mu gihe ku modoka yavuze ko atakwemeza igihe nyacyo izamugereraho.
Kugeza ubu, urugendo rw'aba bombi rumaze kubageza mu bihugu bitatu birimo Ghana, Cameroon na Nigeria, bakaba biteganya gukomeza gusura n'ibindi bihugu bya Afurika mu minsi iri imbere.
Ibibazo n'ibitekerezo