Umutima w’umuntu ni rumwe mu rugingo rukora cyane mu mubiri kurusha izindi, kuko utaruhuka na gato kuva umuntu avutse kugeza apfuye. Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko ku muntu mukuru usanzwe, umutima utera inshuro ziri hagati ya 60 na 100 ku munota, bikavamo inshuro zirenga 100,000 ku munsi.
Iki gituma abantu benshi bibaza impamvu umutima ukora aka kazi kenshi cyane batabizi cyangwa batabyitayeho. Impamvu ya mbere ni uko umutima ari wo usunika amaraso ajyana umwuka mwiza wa oxygen n’intungamubiri mu bice byose by’umubiri. Iyo umutima uhagaze, n’ibindi bice byose by’umubiri bihita bihagarara gukora.
Mu mikorere yawo, umutima uyoborwa n’imiyoboro yihariye y’amashanyarazi (electrical signals) ituma utera mu buryo butunganye, n’igihe umuntu asinziriye. Ibi bituma utera ku buryo bwikora (automatic), bityo ntusabe ko umuntu awutekerezaho kugira ngo ukore.
Ikindi gitangaje ni uko n’iyo umuntu arimo aruhuka, umutima ukomeza gutera, nubwo umuvuduko wawo uba wagabanutse. Ariko iyo umuntu akora imyitozo ngororamubiri, agira ubwoba, cyangwa agahura n’ikibazo kimuteye stress, umutima uhita wihuta kugira ngo utange amaraso menshi akeneye.
Abaganga bavuga ko iyi mikorere ihoraho ishobora guhungabanywa n’ingeso mbi zirimo kunywa itabi, kunywa inzoga nyinshi, kurya ibiryo birimo amavuta menshi n’isukari nyinshi, no kudakora siporo. Ibi bishobora gutuma imiyoboro y’amaraso ifunga cyangwa umutima ugacika intege.
Bongeraho ko kurinda umutima bisaba kwitabira isuku y’ubuzima irimo kurya indyo yuzuye, gukora imyitozo ngororamubiri nibura iminota 30 ku munsi, kunywa amazi ahagije, no kwipimisha kenshi kugira ngo hamenyekane kare indwara zishobora kuwufata.
Iyi mibare y’inshuro zirenga 100,000 ku munsi igaragaza ko umutima ari “imashini” idahagarara, ikorera umuntu amanywa n’ijoro atabizi. Ni yo mpamvu abaganga basaba abantu kuwitaho no kuwurinda, kuko ari wo shingiro ry’ubuzima bw’umuntu.
Ibibazo n'ibitekerezo