Abajijwe amafaranga umushinga wa “Sembera” watwaye, Rambasol yasubije ko ari menshi ariko ko adashobora kuyatangaza. Yagize ati: “Ni ibanga gusa ni menshi!” Agaragaza ko yashoye imbaraga n’ubushobozi bifatika kugira ngo asohore indirimbo iri ku rwego rwiza haba mu majwi no mu mashusho.
Yanagarutse ku rugendo rwe, avuga ko amaze imyaka itatu akora ibikorwa bya muzika mu buryo buhoraho, nubwo atahoraga agaragara cyane mu itangazamakuru. Yashimangiye ko icyo gihe cyose yari ari gutegura no kunoza imishinga izamugeza ku rundi rwego.
Ibi byose yabitangaje mu gihe akomeje gahunda yo kwagura ibikorwa bye no gukomeza gushyira hanze umuziki ufite ireme, nk’uko yabitangarije Inyandiko.rw
Ibibazo n'ibitekerezo