Album nshya ya Kivumbi King iteganyijwe gusohoka muri Gicurasi 2026, iri mu mishinga iri gutegerezanyijwe amatsiko menshi, cyane ko yitezweho ibintu byinshi bishya no gukomeza kuzamura urwego rw’umuziki we. Kimwe mu byo abakunzi be bakwitega, ni ubufatanye bukomeye n’abahanzi bafite amazina akomeye mu karere barimo Bruce Melodie, Joshua Baraka na Mike Kayihura. Ibi bishobora gutuma iyi album irushaho kugira uburyohe butandukanye, ihuza injyana n’imyimerere y’abahanzi banyuranye. Abakunzi ba Kivumbi kandi bakwitega ko indirimbo nka “Macarena” na “Ituze” zizaba zigize iyi album, bikagaragaza ko azakomeza umurongo we w’indirimbo ziganjemo amagambo aryoshye, amarangamutima n’ubuhanga mu kwandika. nIkindi gishobora kwitezwe kuri iyi album, ni gutungurwa n’abandi bahanzi ataratangaza amazina yabo, kuko we ubwe yavuze ko hari abazatungurana. Ibi byongera amatsiko ku mushinga we wa gatatu nyuma ya Ganza yasohoye mu 2024, yari iriho indirimbo zirimo “Captain” yakoranye na APass na “Wait” yakoranye na Axon. Muri rusange, iyi album ishobora kuzaba ari indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwa Kivumbi, yaba mu kwagura isoko rye mu karere no mu gukomeza kwigarurira abakunzi b’umuziki nyarwanda.