Ubufaransa buteganya kohereza muri Cyprus sisitemu zo kurinda no kurwanya misile hamwe na drone, nyuma y’uko ikibuga cy’indege cya gisirikare cy’u Bwongereza kiri aho cyibasiwe na drone, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cya Siporo gishinzwe amakuru (Cyprus News Agency – CNA).
 

Ikigo cya Akrotiri, giherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umujyi wa Limassol, ni kimwe mu bigo bibiri by’ingabo u Bwongereza bwagumanye muri icyo gihugu cyahoze ari koloni yabwo, kuva cyabona ubwigenge mu 1960.

Intambara hagati ya Iran, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Isiraheli ikomeje gufata indi ntera, aho imibare mishya igaragaza ko abantu amagana bamaze kugwa muri iyo mirwano.

Nk’uko imibare yatangajwe ku wa 2 Werurwe 2026 ibigaragaza, muri Iran hapfuye abantu bagera kuri 555, mu gihe abandi benshi bakomerekejwe. Muri Isiraheli ho hapfuye abantu 11, naho amagana bagakomereka. Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko hapfuye abasirikare 4, mu gihe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu hapfuye 3, naho abandi benshi bagakomereka.

Ibihugu nka Oman, Iraki na Koweti na byo byagaragaje ko hari abantu bapfuye n’abandi bakomeretse, mu gihe Qatar na Bahrain byatangaje ko hari abakomeretse ariko nta bapfuye benshi baramenyekana. Jordaniya na Arabie Saoudite byo ntibyatangaje ko hari abapfuye, nubwo byemeza ko byagize ingaruka nke.

Ku ruhande rwa Libani, byatangajwe ko abantu barenga 30 bapfuye mu mirwano hagati ya Isiraheli n’umutwe wa Hezbollah, nubwo iyo mibare itashyizwe mu ibarura rusange ry’intambara Iran–Amerika–Isiraheli.