Mojtaba Khamenei yagizwe umuyobozi mukuru mushya wa Iran nyuma y’urupfu rwa se, Ayatollah Ali Khamenei, wishwe mu bitero byahurijwe hamwe n’Amerika na Israel.

Uyu mugabo w’imyaka 56, se yishwe ku munsi wa mbere w’intambara Amerika na Israel batangije kuri Iran. Muri icyo gitero kandi hapfuyemo nyina wa Mojtaba, umugore we ndetse na mushiki we umwe. Icyakora Mojtaba we ntiyari aho igitero cyabereye, bityo ararokoka.
Inteko ishinzwe gutora umuyobozi mukuru ikaba yamuhisemo 
Inteko y’abihayimana 88 (Assembly of Experts) ifite inshingano zo guhitamo umuyobozi mukuru wa Iran, yasabye Abanya-Iran bose gushyigikira Mojtaba Khamenei no gukomeza kunga ubumwe.
Mu itangazo ryasohowe ku Cyumweru, iyi nteko yavuze ko Mojtaba yatorewe ku bwiganze bw’amajwi, isaba Abanya-Iran bose cyane cyane abanyabwenge n’abanyeshuri bo mu mashuri makuru n’amaseminari kurahira kumushyigikira.
Umuntu wari umaze igihe akomeye mu buyobozi bwa Iran
Nubwo Mojtaba Khamenei atigeze yiyamamariza umwanya wa politiki cyangwa ngo atorwe n’abaturage, amaze imyaka myinshi ari umwe mu bantu bakomeye cyane mu buyobozi bwa Iran.
Azwiho kugira umubano ukomeye n’ingabo zidasanzwe za Iran (IRGC), zifite uruhare rukomeye mu mutekano n’ubutegetsi bw’igihugu.
Mu myaka ishize, abantu benshi muri Iran bari bamaze igihe bavuga ko Mojtaba ashobora kuzazungura se ku butegetsi, kuko se yari amaze imyaka 36 ayoboye Iran kuva mu 1989.
Ibyo byashoboraga gusobanura ku hazaza ha Iran

Igihugu kiri mu bihe bikomeye
Kugeza ubu, ntiharamenyekana neza uko Iran izakomeza gahunda zayo za politiki, kuko igihugu kiri mu bitero bikomeye bya gisirikare bya Amerika na Israel, ndetse na internet yarafunzwe mu gihugu hose mu rwego rwo kugenzura amakuru.