Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri aka karere gakungahaye kuri gaz mu mwaka wa 2021 ku busabe bwa Mozambique. Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko izi ngabo zagize uruhare rukomeye mu kugarura umutekano mu bice byari byarigaruriwe n’imitwe ifitanye isano n’abahezanguni b’aba-Islam.
Inkuru dukesha Bloomberg yatangaje ko inkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) kuri ubu butumwa ishobora kurangira muri Gicurasi, kandi nta gahunda yo kuyongerera igihe iratangazwa. Abayobozi ba EU ntibahise batanga igitekerezo kuri ayo makuru.
Makolo yavuze ko gukomeza kohereza ingabo z’u Rwanda muri Cabo Delgado bishingira ku kubona inkunga ihagije kandi ihoraho. Yongeyeho ko niba ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda (RDF) busanze akazi kari gukorwa kadahabwa agaciro, bushobora gusaba guverinoma guhagarika ubu bufatanye bwo kurwanya iterabwoba.
U Rwanda rufite uruhare rukomeye mu kugarura umutekano
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, na we yavuze ko u Rwanda rwiteguye kuva muri Mozambique niba ibyo rwakoze bitubahwa.
Yagaragaje ko u Rwanda rwashoye amafaranga menshi ndetse rugatakaza abasirikare mu gufasha kugarura ubuzima busanzwe muri Cabo Delgado no kurinda umushinga munini wa gaz karemano. Yavuze ko u Rwanda rudakwiye kunengwa cyangwa gufatirwa ibihano n’ibihugu byungukira kuri uwo mutekano.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Leta zunze ubumwe za america  yafatiye ibihano ingabo z’u Rwanda n’abayobozi bamwe bazo kubera uruhare zishinjwa mu mirwano iri mu burasirazuba bwa Democratic Republic of the Congo. U Rwanda rwahakanye kenshi ibyo rushinjwa.
U Rwanda rumaze kubona inkunga igera kuri miliyoni 20 z’amayero iturutse muri EU kuri ubu butumwa, ariko Makolo yavuze ko ayo ari make cyane ugereranyije n’ikiguzi u Rwanda ruri kwikorera, kuko cyikubye nibura inshuro 10.
Umutekano n’umushinga wa gaz
Umutekano muri Cabo Delgado wateye imbere, cyane cyane nyuma yo koherezwa kw’ingabo z’u Rwanda hafi y’ahubakwa umushinga wa gaz wa TotalEnergies ufite agaciro ka miliyari 20 z’amadolari. Nubwo umutwe w’iterabwoba wagabanyijwe imbaraga, uracyahari kandi uracyateza ibibazo.