Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yashyize hanze amashusho amwerekana ari gufata igikombe cya kawa kandi ari kuganira n’umufasha we ku Cyumweru, nyuma y’uko ibihuha byavuzwe n’itangazamakuru rya Leta ya Iran bivuga ko yapfuye cyangwa yakomeretse, ayo makuru aza no gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga muri Iran.
Muri ayo mashusho, Netanyahu yakoresheje amagambo yo gusetsa ajyanye n’ijambo “gupfa”ubwo yari agiye gufata igikombe cya kawa.
Netanyahu yabwiye umufasha we ati“Nkunda cyane i kawa. ati kandi Nkunda cyane abantu banjye.”
bimwe mubinyamakuru byemeje aho iyo video yafatiwe hifashishijwe amashusho yari asanzwe ariho agaragaza imbere ahagurirwa i kawa, byahuraga n’ibigaragara muri ayo mashusho. Itariki nayo yemejwe hifashishijwe andi mashusho n’amafoto menshi yashyizwe hanze na café ku Cyumweru, agaragaza uruzinduko rwa Netanyahu.
Kuva ubwo Amerika na Israel bagabye ibitero kuri Iran ku itariki ya 28 Gashyantare, Netanyahu amaze gusura nibura imijyi ibiri yarashweho na misile za Iran, asura ibitaro, icyambu ndetse n’ibirindiro bya gisirikare, ariko itangazamakuru ntiryahabwaga uburenganzira bwo kuhagera, amashusho menshi agatangazwa n’ibiro bye.
Netanyahu, udakunze gutanga ibiganiro ku banyamakuru bo muri Israel cyangwa gukora ikiganiro n’itangazamakuru, yakoze ikiganiro cya mbere n’abanyamakuru kuva intambara yatangira akoresheje video link ku wa Kane, uburyo busa n’ubwo yakoresheje muri Kamena mu gihe cy’intambara yamaze iminsi 12 hagati ya Israel na Iran.
Ibibazo n'ibitekerezo