Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakiriye intumwa z’ibi bihugu ku wa Kabiri no ku wa Gatatu, ibiganiro byibanda ku nzira y’amahoro yari yarahagaze mu burasirazuba bwa Congo. Iyi yari inama ya mbere ihuje impande zombi nyuma y’uko Minisiteri y’Imari ya Amerika ifatiye ibihano Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’abasirikare bane bakuru ku wa 2 Werurwe.
Washington ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe witwaje intwaro wa M23 mu gukomeza guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, ariko u Rwanda rwo rwahereye kera hose rubihakana. Umutwe wa M23 wagabye igitero gikomeye mu ntangiriro za 2025, wigarurira uduce twinshi two muri icyo gice, aho ugikomeje kuhafata.
Nk’uko bigaragara mu itangazo rihuriweho na Amerika, Congo n’u Rwanda ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ku wa Gatatu, impande zombi “zemeranyije ku ngamba zihuriweho zo kugabanya umwuka mubi no guteza imbere ibikorwa by’amahoro ku butaka.”
Izo ngamba zirimo kubahana ku bijyanye n’ubusugire n’ubwigenge bw’ibihugu byombi, gahunda yo gukura gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda , ndetse na gahunda yihutirwa kandi ifite igihe ntarengwa ku ruhande rwa Congo yo kurwanya umutwe wa FDLR, hamwe no kurinda abasivili bose.
Umutwe wa FDLR washinzwe nabahoze ari ingabo zurwanda mugihe cya GENOCIDE nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abarenga miliyoni. Umutwe wa M23 wo uvuga ko urwanira kurinda Abatutsi batuye mu burasirazuba bwa Congo.
U Rwanda na Congo byanashyize umukono ku masezerano y’amahoro i Washington mu Ukuboza gushize, mu rwego rw’inyungu za Donald Trump, Perezida wa Amerika, wo gushaka kunga impande zombi no gushishikariza ishoramari rinini riva mu bihugu by’i Burengerazuba.
Nyuma y’iminsi mike ayo masezerano ashyizweho umukono, abarwanyi ba M23 binjiye mu mujyi wa Uvira uri mu burasirazuba bwa Congo hafi y’umupaka w’u Burundi, bituma intambara irushaho gukara kurusha uko byari bimaze amezi menshi. Nyuma baza kuhava ku gitutu cya Amerika.
Gusa, Washington iherutse gutangaza ko kuba abarwanyi ba M23 bagikomeje kugaragara hafi y’umupaka wa Burundi bishobora guteza ibyago byo kwagura iyi ntambara ikaba iy’akarere kose.
Ibibazo n'ibitekerezo