Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwatangaje ko bwafatiye ibihano ikipe ya Gasogi United kubera kutagaragara kumukino wari kubahuza na Rayon Sports kuri Stade Amahoro ku wa 22 Werurwe 2026.
Hashingiwe ku mabwiriza ya Rwanda Premier League, iyi kipe yahise iterwa mpaga y’ibitego 3-0 ndetse inahabwa igihano cy’amafaranga angana na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2,000,000 Frw).
RPL yibukije amakipe yose akina shampiyona ko agomba kubahiriza amategeko n’imyitwarire myiza ku kibuga no hanze yacyo, inasaba abafana n’abayobozi b’amakipe gufatanya mu guteza imbere ruhago nyarwanda mu mucyo n’ubunyamwuga
mwitangazo Rwanda Premier Leaue yashyize hanze ryagize riti:
Rwanda Premier League iramenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru n’abafatanyabikorwa ko ikipe ya Gasogi United yatewe mpaga, inacibwa amande y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw) nyuma y’uko itabashije gukomeza umukino.
Uyu mwanzuro wafashwe hashingiwe ku mabwiriza agenga amarushanwa ya Rwanda Premier League mu ngingo ya 5, igika cya 8 ivuga ko “Ikipe irengeje iminota 15 ku isaha yagenwe kugera ngo umukino utangire itaragera ku kibuga iterwa mpaga y’ibitego 3-0 ikanacibwa amande y’ubukererwe, ndetse n’ingingo ya 9, igika cya kabiri ivuga ko “Ikipe iterwa mpaga kubera ko itageze ku kibuga (yaba yasuwe cyangwa yasuwe) icibwa amande ya 2,000,000 Frw.”
gasogi kandi ntabwo yemerewe gukina umukino ukurikira izahuramo na kiyovusport itaratanga amande
ndetse iramutse itewe indi mpaga yakwisanga mucyiciro cya 2
Ibibazo n'ibitekerezo