Iran yarashe Israel imirongo myinshi ya misile ku wa Kabiri, nk’uko igisirikare cya Israel cyabitangaje, nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasubitse igitero ku
bikorwaremezo by’ingufu bya Iran, avuga ko hari ibiganiro byiza byari birimo kugenda neza hagati ya Amerika na Iran.
Izo misile zatumye mu mijyi ya Israel, harimo na Tel Aviv, humvikana ubuduha bwo kwihisha.
Igisirikare cya Israel cyavuze ko indege z’intambara zacyo zagabye ibitero bikomeye mu murwa mukuru wa Iran, Tehran, ku wa Mbere, kunzego zubuyobozi, harimo n’ibijyanye n’urwego rw’ubutasi rwa Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC) ndetse n’Urwego rw’ubutasi rwa Iran. Cyongeyeho ko hari ibindi bitero byagabwe nijoro ku ntego zirenga 50, harimo ahabikwa no aho barashiriza misile za balisitike.
Donald Trump yatangaje ku rubuga rwe rwa Truth Social ko Amerika na Iran bagiranye ibiganiro “byiza cyane kandi by’ingirakamaro” bigamije kurangiza burundu imirwano mu Burasirazuba bwo Hagati.
Kubera ibyo, Trump yavuze ko yasubitse igitero cyari kigamije kwibasira ingufu za Iran, yari yaravuze ko kizakorwa niba Iran itemeye gufungura inzira ya Hormuz. Ariko icyo guhagarika kigira ingaruka gusa ku bikorwaremezo by’ingufu, mu gihe ibindi bitero bya Amerika bikomeje, nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru.
Iran yamaze gufunga inzira ya Hormuz, inzira inyurwamo hafi 20% by’ibikomoka kuri peteroli na gaz ku isi, kuva Amerika na Israel batangije intambara ku wa 28 Gashyantare. Abantu barenga 2,000 bamaze gupfa muri iyi ntambara.
Iran yavuze ko izibasira ibikorwaremezo by’ibihugu bifatanya na Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati, ibintu bishobora guhungabanya cyane isoko ry’ingufu ku isi.
Ariko ku wa Kabiri, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran, Mohammad Baqer Qalibaf, yavuze ko nta biganiro byigeze biba hagati ya Iran na Amerika, ahakana ibyo Trump yavuze, anabyita “amakuru y’ibinyoma” agamije kuyobya isoko ry’imari n’irya peteroli.
Ingabo za Iran zirinda ubutegetsi (IRGC) zatangaje ko zatangiye ibindi bitero ku nyungu za Amerika, zivuga ko amagambo ya Trump ari “intambara yo mu mitekerereze” idafite ingaruka ku Iran.
Ku wa Kabiri kandi, ibiciro bya peteroli byongeye kuzamuka, aho peteroli yo ku isoko mpuzamahanga yazamutseho 4.2% igera ku madolari 104.21 ku kagunguru, naho iya Amerika izamuka igera ku madolari 91.93 ku kagunguru.
Trump yavuze ko intumwa ze, zirimo Steve Witkoff na Jared Kushner, bagiranye ibiganiro n’umuyobozi wo ku ruhande rwa Iran ku Cyumweru kandi bikomeje.
Yavuze ko hari “aho impande zombi zihurira henshi cyane” ndetse ko hafi ingingo zose zemeranyijweho.
Ibibazo n'ibitekerezo