Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yavuze mu kiganiro ko ashaka “kwigarurira peteroli yo muri Iran”, mu gihe Tehran ishinja Washington gutegura igitero cyo ku butaka nubwo ku mugaragaro ivuga ko ishaka ibiganiro.
Nimugihe Kuwait yatangaje ko umukozi w’Umuhinde yapfiriye mu gitero cya Iran cyagabwe ku ruganda rutanga amashanyarazi n’amazi meza. Ibihugu byo mu karere ka Gulf nabyo byatangaje ko byahagaritse drones na missiles byarashwe.
Ninako kandi Ibitero bya Amerika na Israel byibasiye uruganda rwa petrochemicals rwo muri Tabriz muri Iran, ndetse binaca umuriro w’amashanyarazi mu bice bimwe bya Tehran. Mu gihe kimwe, ingabo za Iran zagabye igitero ku gace k’inganda kari mu majyepfo ya Israel, bitera inkongi y’umuriro ndetse habaho impungenge z’uko hashobora gusohoka imyuka cyangwa ibintu by’ubumara.
Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Lebanon bwatangaje ko umwe mu basirikare babwo yishwe nyuma y’uko igisasu cyaturikiye hafi y’aho bari bari mu majyepfo ya Lebanon ku Cyumweru.
Ibibazo n'ibitekerezo