Bad Rama, umaze iminsi avugwaho cyane nyuma y’amagambo aherutse gutangaza yibasira abayobozi bakuru bigihugu ndetse nu Rwanda, ntiyabashije kwinjira mu gitaramo cya Ruti Joel cyabereye muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’Abanyarwanda benshi batuye muri Indiana no mu bindi bice biyegereye. Abari bakitabiriye bari baje kwihera ijisho umuhanzi Ruti Joel ndetse no gusabana mu rwego rwo kwishimira umuziki nyarwanda.

Amakuru yatanzwe n’abari aho avuga ko Bad Rama ageze aho igitaramo cyabereye, yahise amenyeshwa n’abari bagiteguye ko atemerewe kwinjira. Nyuma yo kubimubwira, banamusubije amafaranga y’itike yari yaguze, bamusaba kuva hafi y’aho igitaramo cyari kiri kubera.

Ababonye ibyabaye bavuga ko icyo gihe yari ari kumwe n’abashinzwe umutekano, ibintu byatumye ava aho atishimye. Nyuma yaho, Bad Rama yavuze ko yababajwe cyane n’uburyo yakumiriwemo, asobanura ko yumvise afashwe nabi ndetse ko byamusigiye intimba.

Nubwo habayeho ayo makimbirane, igitaramo nticyigeze gihagarara. Cyakomeje uko byari biteganyijwe, abacyitabiriye bakomeza gususurutswa n’abahanzi batandukanye.