Umwuka mubi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu biyigizeho umutekano muri NATO wakomeje gukaza umurego nyuma y’uko Perezida Donald Trump avuze ko ari gutekereza gukura Amerika muri uyu muryango wa gisirikare.

Trump yavuze ko impamvu nyamukuru ari uko ibihugu by’i Burayi byanze kohereza amato ngo afungure umuhora wa Hormuz, ufatwa nk’ingenzi cyane mu gutwara peteroli.

NATO ihuza ibihugu byo mu Burayi, Amerika na Canada. Yashinzwe mu 1949 kugira ngo ihangane n’icyo gihe cy’iterabwoba ryaturukaga ku cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Kuva icyo gihe, NATO yabaye inkingi y’umutekano w’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi.

Yagize ati: “Ngiye kuvuga uburyo nzinutswe NATO. Kandi koko, ndimo gutekereza kuyivamo nta gushidikanya. Ese iyo uba uri njye ntiwari kubikora?”
Aya magambo ya Trump yagaragaje uburakari amaze igihe afitiye NATO. Yavuzwe kandi nyuma y’amasaha make Minisitiri w’Ingabo wa Amerika, Pete Hegseth, yanze kongera kwemeza ko Amerika izakomeza kurinda ibihugu biri muri NATO nk’uko biteganywa n’ingingo ya gatanu y’uyu muryango.

Iyo ngingo ya gatanu ivuga ko igihugu kimwe kigabweho igitero, bifatwa nk’aho ibihugu byose bya NATO byatewe.

Abasesenguzi bavuga ko bitarasobanuka neza niba Trump ashobora gufata icyemezo wenyine cyo gukura Amerika muri NATO, kuko hari amategeko n’inzego za Leta bishobora kubimubuza, cyane cyane Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’inkiko.
Trump yavuze ko “azinutswe” NATO

Inzobere mu bya politiki n’umutekano ziburira ko amagambo ya Trump ashobora gutuma u Burusiya bugerageza kureba niba koko ibihugu bya NATO byakwitabira gufasha igihugu cyatewe.

U Bufaransa ni bumwe mu bihugu bya mbere byahise bisubiza kuri aya magambo ya Trump. Minisitiri wungirije ushinzwe ingabo muri icyo gihugu, Alice Rufo, yavuze ko NATO itari yarashyiriweho kujya mu bikorwa bya gisirikare mumuhora wa Hormuz.

Yagize ati:

“Reka nibutse icyo NATO ari cyo. Ni umuryango wa gisirikare ugamije kurinda ibihugu byo mu karere ka Euro-Atlantic. Ntabwo washyiriweho kujya mu bikorwa byo mumuhora wa  Hormuz, kandi ibyo ntibijyanye n’amategeko mpuzamahanga.”

Perezida wa Finlande, Alexander Stubb, yavuze ko yabwiye Trump kuri telefone ko hari “NATO nshya y’i Burayi” iri kuvuka, aho ibihugu by’u Burayi biri kugenda byikorerera umutwaro munini mu by’umutekano.

Ariko Julianne Smith, wahoze ahagarariye Amerika muri NATO ku butegetsi bwa Joe Biden, yavuze ko nubwo u Burayi buri gukoresha amafaranga menshi mu kwirwanaho, bushobora gufata imyaka irenga icumi kugira ngo bushobore gukora ibintu byose Amerika isanzwe ikorera NATO.

Yagize ati:
“Ntibishoboka ko bahita babona ibikoresho n’ubushobozi nka Amerika mu gihe gito, cyane cyane mu bijyanye no guha indege lisansi mu kirere, gutwara ibikoresho bya gisirikare no gukusanya amakuru y’ubutasi.”

Ibihugu byasabye ituze

Muri Poland, Minisitiri w’Ingabo Wladyslaw Kosiniak-Kamysz yasabye abantu kutihutira kugira ubwoba.

Yagize ati:

“Nizeye ko nyuma y’amarangamutima ari kugaragara kuri Perezida wa Amerika, hazabaho igihe cyo gutuza. Nta NATO yabaho idafite Amerika, ariko kandi nta mbaraga Amerika yagira idafite NATO.”

NATO ubwayo ntiyahise itanga igisubizo kuri aya magambo.

Mu Budage, umuvugizi wa Leta yavuze ko igihugu cye kigikomeye kuri NATO.

Yagize ati:

“Si ubwa mbere Trump avuze ibintu nk’ibi. Kubera ko asanzwe abikora, buri wese ashobora kwibwirira ingaruka bishobora kugira.”
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yavuze ko igihugu cye kizakora ibikwiye ku nyungu zacyo, nubwo haba hari “urusaku” rwinshi.

Yavuze ko kubera intambara ya Iran, u Bwongereza bukwiye kongera umubano wabwo n’ibihugu by’u Burayi, cyane cyane mu bukungu no mu bya gisirikare.

Intambara ya Iran yakajije umwuka mubi hagati ya Amerika n’u Burayi, wari usanzwe uhari kuva Trump yatangira manda ye ya kabiri.

Uyu mwuka mubi ufitanye isano n’ibibazo byinshi birimo ubucuruzi, intambara yo muri Ukraine ndetse n’uko Trump yashatse ko Amerika yigarurira Greenland, agace kigenga kari mu bwami bwa Denmark.

Nk’uko ikinyamakuru Financial Times cyabyanditse, Trump yanavuze ko ashobora guhagarika guha intwaro ibihugu by’u Burayi byaziguraga ngo bifashe Ukraine, niba ibyo bihugu bitemeye kwinjira mu ihuriro ryo kongera gufungura Strait of Hormuz.

Ku wa Kabiri, Pete Hegseth yabajijwe niba Amerika igikomeje gushyigikira ingingo ya gatanu ya NATO. Yasubije ati:

“Ibyo bireba NATO bizafatwaho icyemezo na Perezida. Ariko hari byinshi byagaragaye.”

Yanongeyeho ati:

“Nta bufatanye nyabwo bubaho niba hari ibihugu bidashaka kugushyigikira igihe ubikeneye.”

Reuters yatangaje kandi ko u Bufaransa bwabujije Israel gukoresha ikirere cyabwo mu gutwara intwaro z’Abanyamerika zijya mu ntambara ya Iran.

U Butaliyani na bwo bwabujije indege za gisirikare za Amerika kugwa ku kigo cya Sigonella muri Sicily mbere yo gukomeza mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ibihugu byombi byavuze ko ari politiki bisanzwe bikurikiza kandi ko nta cyahindutse.

Ariko Espagne yo yatangaje ku mugaragaro ko yafunze burundu ikirere cyayo ku ndege za Amerika zifitanye isano n’ibitero kuri Iran.

Trump kandi yakomeje kunenga u Bwongereza kubera ko butigeze bwifatanya na Amerika igihe yatangizaga intambara kuri Iran.