Mu gihugu cya Uganda, mu Mujyi wa Soroti, habereye igikorwa gikomeye cy’iyobokamana aho abakirisitu Gatolika bakoze urugendo rw’ibirometero 11 mu Kwibuka Inzira y’Umusaraba (Way of the Cross).


Iki gikorwa cyayobowe na Joseph Eciru Oliach, Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Soroti, aho yifatanyije n’imbaga y’abakirisitu mu rugendo rwatangiriye mu Mudugudu wa Omodoi rwerekeza kuri Kiliziya ya Immaculate Conception iri mu Mujyi wa Soroti.


Abitabiriye uru rugendo bagendaga basenga, baririmba indirimbo z’iyobokamana, banazirikana ibyiciro bitandukanye bigize urugendo rwa Yezu ajya kubambwa, bizwi nk’Inzira y’Umusaraba.


Ni igikorwa ngarukamwaka gikomeye mu bakirisitu, cyane cyane mu gihe cy’Igisibo, aho bibuka ububabare n’urukundo Yezu Kristu yabagaragarije yemera kubambwa ku musaraba.


Bamwe mu bakirisitu bavuze ko uru rugendo rubafasha kwegera Imana no gukomeza kwizera kwabo, ndetse rukabibutsa kwihangana no kwakira ibigeragezo mu buzima bwa buri munsi.


Kiliziya Gatolika ikomeza gushishikariza abakirisitu gukomeza kwizihiza ibikorwa nk’ibi, bibafasha gukomeza kuba hafi y’Imana no gukomera mu kwemera kwabo.