Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko izakira abantu boherezwa muri icyo gihugu baturutse mu bindi bihugu, nyuma yo kwirukanwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko biteganywa n’amasezerano mashya yagiranye n’ubutegetsi bwa Trump.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku Cyumweru, leta ya Congo yavuze ko abo bantu bazatangira kwakirwa guhera muri uku kwezi kwa Mata, ariko ntiyatangaje umubare w’abo yemeye kwakira.

Iryo tangazo rivuga ko amafaranga yose ajyanye n’iyo gahunda azatangwa na Amerika, ku buryo leta ya Congo nta kiguzi izabigiramo.

Leta ya Congo yavuze kandi ko hamaze gutegurwa inyubako n’ibindi bikenewe hafi y’umurwa mukuru Kinshasa kugira ngo abo bantu bazajya babamo.

Amerika imaze kohereza abantu nk’abo mu bihugu byinshi byo muri Afurika birimo Ghana, Cameroun, Guinée Équatoriale na Eswatini, ibintu byakomeje kunengwa n’inzobere mu mategeko ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Aya masezerano aje mu gihe ubutegetsi bwa Trump buri kugerageza gushyigikira amasezerano y’amahoro hagati ya Congo n’u Rwanda, ndetse n’andi masezerano yatuma Amerika ibona uburyo bwo kugera ku mabuye y’agaciro akomeye Congo ifite.