Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yatangaje ko mu minsi iri imbere ingabo z’igihugu cye zizongera gufata ibice byo mu burasirazuba bwa RDC biri mu maboko y’umutwe wa AFC/M23.
Ibi yabivuze ku Cyumweru tariki ya 5 Mata, mu birori byo kwakira ikipe y’igihugu ya RDC, Les Léopards, nyuma yo kubona itike yo kuzitabira Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.
Muri ibyo birori, Tshisekedi yashimiye abakinnyi, umutoza Sébastien Désabre na kapiteni Chancel Mbemba kubera uburyo bafashije RDC kongera kubona itike y’Igikombe cy’Isi nyuma y’imyaka 52. Yanabahaye impano zirimo imodoka nshya zo mu bwoko bwa Land Cruiser, inzu n’ibindi by’ishimwe.
Perezida wa RDC yavuze ko nta mpamvu abakinnyi bakwiye kugira ubwoba bwa Portugal bazahura nayo mu mukino wa mbere, kuko ari abakinnyi basanzwe bahurira mu makipe yo ku mugabane w’u Burayi no mu yandi marushanwa. Yabibukije ko bafite ubushobozi bwo gutsinda buri kipe bahanganye na yo.
Yanabasabye kuzaserukira igihugu neza no kugiha ishema muri iri rushanwa. Yagize ati: “Ntidusaba ko muzazana Igikombe cy’Isi, ariko nimukizana byaba ari impano ikomeye cyane ku gihugu.”
Tshisekedi yavuze kandi ko intsinzi n’ibyishimo Les Léopards yazaniye Abanye-Congo byageze no ku batuye mu burasirazuba bw’igihugu, ahagenzurwa na AFC/M23. Yavuze ko abaturage baho bongeye kugira icyizere, anasezeranya ko ibyo bice bizasubizwa vuba.
Yagize ati: “Abavandimwe bacu bo mu burasirazuba bongeye kugira icyizere. Nubwo kiriya gice kiri mu maboko y’umwanzi, tuzacyisubiza vuba cyane tubikesha umurava, ubushake n’imbaraga.”
Mu bice Tshisekedi yavuze ko ashaka kongera kwigarurira harimo imijyi ya Goma, Bukavu, Masisi, Sake na Bunagana, imaze igihe iri hagati y’umwaka umwe n’ine igenzurwa na AFC/M23.
Ibibazo n'ibitekerezo