Trump yavuze ko guhagarika imirwano ari umunsi ukomeye ku mahoro yisi, anizeza gufasha gukemura ikibazo cy’ikorwa ry’urujya n’uruza mu muhora wa Hormuz.
Akanama k’Ikirenga gashinzwe Umutekano wa Iran katangaje ku mugaragaro ko bemeye guhagarika imirwano mu gihe cy’ibyumweru bibiri, bikaba bivugwa ko byumvikanyweho binyuze mu buhuza bwa Pakistan. Aka kanama kanavuze ko aya masezerano yashyigikiwe n’Umuyobozi Mukuru mushya wa Iran, Ayatollah Mojtaba Khamenei.
Iran yatangaje ko yemeye guhagarika imirwano mu gihe cy’ibyumweru bibiri, nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, avuze ko azahagarika ibitero niba Tehran yemeye gufungura burundu inzira yo mu Nyanja ya Hormuz.
Ibi byabaye nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, asabye Trump kongera igihe ntarengwa cyo kugera ku masezerano ndetse anasaba Iran kwemeza ko iyo nzira y’ingenzi ikoreshwa mu bwikorezi bwo mu nyanja ifunguye neza.
Hagati aho, umutwe wa IRGC wa Iran warnye ko niba Amerika yagaba ibitero ku bikorwa remezo by’abasivili, Iran izasubiza mu buryo burenze akarere, harimo no guhagarika imyaka myinshi itangwa rya peteroli na gaze bijya muri Amerika n’ibihugu biyishyigikiye.
Ibibazo n'ibitekerezo