Uwari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa ambasaderi Harebamungu Mathias, ubwo yatangaga ikiganiro kigaruka ku mateka yaranze u Rwanda rukagera no kuri jenoside yakorewe abatutsi, yifashishije ijambo ryo muri Bibiliya, yashishikarije abantu bafite aho bahurira n\'abakoze jenoside bagifite ingengabitekerezo yayo kwitandukanya na bo.

 

Ati:\"Abemera barabizi, Yezu shitani yashatse kumushuka iramufata imujyana hejuru iramubwira iti simbuka ibi byose ni ibyanjye ndabiguha, Yezu arayireba arayibwira ati subira inyuma shitani. N\'umuntu uturuka ku muntu wakoze jenoside yakorewe abatutsi ukwiye kumubwira ngo iyo ngengabitekerezo yawe, subira inyuma shitani.\"

 

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Gicumbi Kamizikunze Anastase, uvuga ko kwibuka ku nshuro ya 32 ari umwanya mwiza wo guhumuriza abayirokotse, yasabye kuba hafi urubyiruko barurinda kwangiza ibyo abantu bamaze kugeraho.

 

Ati:\"Dukwiye kurinda ibyagezweho, tukirinda rwaserera n\'amagambo n\'inyigisho cyane cyane ubu ziganje ku mbugankoranyambaga, ziri mugukangurira abantu cyane cyane urubyiruko kongera kwishora mu bwicanyi, cyangwa se gutinyuka kuba mwahembera ingengabitekerezo ya jenoside.\"

 

Umuyobozi w\'akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Wmmanuel yavuzeko ntakujenjekera abafite ingengabitekerezo ya jenoside.

 

Ati:\"Ndagirango dusabe abanyagicumbi kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko ndanasaba n\'uwamenya amakuru ku wagaragaweho ingengabitekerezo ya jenoside gutanga amakuru kugirango akurikiranwe, ntabwo ubuyobozi twajenjekera uwo ari we wese watuzanira amacakubiri, amateka twakuye kuri jenoside arahagije.\"

 

Mu kiganiro amb. Harebamungu yatanze kandi, yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe na MINUBUMWE bwagaragaje ko  mu mwaka wa 2010 ubumwe bw\'abanyarwanda bwari kuri 82.3%, naho muri 2025 ubushakashatsi bwerekanye ko abanyarwanda 97% bemeza ko ubunyarwanda busumba ikindi cyose umuntu yakwibonamo, kandi bufite uruhare runini mu kubumbatira ubumwe mu benegihugu.

 

Naomi Irakoze Mugaragu.