Uyumunsi Mumurenge wa masaka wo mukarere ka kicukiro, Bibutse Genocide yakorewe abatsutsi muruwo murenge.
Ni umuhango wabereye kumusozi uzwi nko kwihara, wihariye kumateka kuko wahoze ari ishyamba ryabagamo ingwe nyinshi namashyamba mugihe cya Genocide.
Murenzi Donatien Intumwa y’Akarere ka Kicukiro niwe wari umushyitsi mukuru muruwo muhango wanatanze ikiganiro agaruka kukunga kubumwe bwabanyarwanda.
Hanaje kandi Uhagarariye Umuryango IBUKA Kabanyana Assumpta nabandi banyacybahiro batandukanye ,
Umwe mubaharokokeye watanze ubuhamya akaba yitwa SEKAMANA Aloys agaragaza uruhare rwubuyobozi bwabayoboraga mumagamboye yavuzeko umwe mubayobozi wahayoboraga wari nyumbakumi yumubwiye ko avuye munama ati ‘’ tugiye kubica kuko murabatutsi.
Yakomeje avuga ko yiboneye namasoye impinja zikubitwa kubikuta mukiliziya aho abantu babaga biringiye kurokoka.
Umuyobozi ushinzwe Ibuka Kabanyana Assumpta nawe yanenze bikomeye ababyeyi bagize uruhare muri Genocide ko ibyo bigisha abana babo bababibamo ingengabitekerezo baba barimo kuroga abana babo.
Uyu kandi yasabye urubyiruko kwiga amateka yigihugu cyabo binyuze mubiganiro Leta itegura bakirinda kuyobywa nibibera kumbugankoranyambaga.
Abarokotse Jenoside bake bari batuye muri uwo Murenge bavuga ko ubuzima bwabo bwari mu kaga gakomeye cyane, kubera ko bari bakikijwe n’ingabo zarindaga uwari Perezida Juvenal Habyarimana, abasirikare bo ku kigo cya Kanombe ndetse n’Interahamwe nyinshi zari zaratojwe kwica Abatutsi.
Mu kiganiro cyateguwe mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no kuzirikana uko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, Hon. Harebamungu Mathias, usanzwe ari Umudepite mu Nteko Ishingamategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda buyobowe na Perezida Paul Kagame, bwashyizeho gahunda ngarukamwaka yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yasobanuriye abari aho amateka y’u Rwanda mu bihe bitandukanye, agaruka ku mibereho y’Abanyarwanda mbere y’ubukoloni, uko byari bimeze mu gihe cy’abakoloni, nyuma y’ubwigenge, mu gihe cya Repubulika, uko Jenoside yakozwe, ndetse n’urugendo igihugu cyanyuzemo mu kongera kwiyubaka nyuma yayo.
Hon. Harebamungu yavuze ko amateka igihugu cyanyuzemo ari ingenzi cyane kuko ari yo yubakiyeho u Rwanda rw’uyu munsi, bityo buri Munyarwanda akaba akwiye kuyamenya no kuyabungabunga. Yavuze kandi ko hari abantu bayagoretse bayobowe n’abakoloni, bagamije guteza amacakubiri n’urwango hagati y’Abanyarwanda. Ibyo byaje kuvamo umugambi wo gutoteza no kwica Abatutsi kuva mu 1959 kugeza Jenoside ishyizwe mu bikorwa mu 1994, igahitana abasaga miliyoni.
Yakomeje asaba urubyiruko, nk’abafite inshingano zo kubaka u Rwanda rw’ejo, kurushaho gushishikarira kumenya amateka y’igihugu no kuyakundisha abandi, kugira ngo bashobore gukorera igihugu no kugiteza imbere.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, Nduwayezu Alfred, yavuze ko uwo Murenge ufite amateka akomeye cyane ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yasobanuye ko ubwicanyi bwahakorewe bwari ndengakamere, cyane cyane ahitwa ku Ihara, aho habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko muri ako gace hiciwe Abatutsi benshi cyane, cyane cyane abari bahungiye kuri Kiliziya bizeye ko ari ho bari bubone ubuhungiro, ariko Interahamwe n’abasirikare bakahabasanga bakabicirayo.
Kabanyana Assumpta uhagarariye IBUKA yashimiye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze hamwe na Kiliziya Gatolika kuba barahaye abarokotse Jenoside uburenganzira bwo kwibukira aho ababo biciwe. Yavuze ko nk’abarokotse, ibyo bibafasha cyane mu rugendo rwo kuzirikana no guha icyubahiro ababuze.
Ibibazo n'ibitekerezo